People Salvation Movement

Diane Rwigara wifuzaga kuba kandida perezida ati: ‘Ntibanshakaga kuri ruriya rutonde’

Diane Rwigara ajya gutanga kandidatire ye mu mpera z’ukwezi gushize

Diane Rwigara wifuzaga kuba umukandida perezida mu matora yo mu kwezi gutanga yabwiye BBC ko nyuma yo kwangirwa “nubwo bigoye” azakomeza ibikorwa bya politike no guharanira uburenganzira.

Mu mpera z’icyumweru gishize komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida perezida batatu bemejwe, abandi batandatu – barimo na Rwigara – babyifuzaga barangiwe.

Komisiyo y’amatora yavuze ko Rwigara atujuje ibi bikurikira:

  • Nta ‘criminal record’ (Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’Inkiko)
  • Nta cyangombwa cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko
  • Ntiyujuje imikono y’abantu nibura 12 mu turere umunani, hasabwa imikono 600 yose hamwe mu turere 30
  • Ntiyujuje inyandiko ziherekeza kandidatire

Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango Diane Rwigara – wangiwe ku nshuro ya kabiri nyuma y’ubwa mbere mu matora ya 2017 – yavuze ko ibisabwa byose yari yabitanze.

Ati: “Njyewe nzi ko nabahaye ibyo basabaga byose kandi n’imikono natanze imikono mizima, ariko byarangiye bavuze ko ntashobora kujya ku rutonde rw’abakandida.

“Kuri njye ni urwitwazo, ntibanshakaga kuri ruriya rutonde, bagombaga gushakisha impamvu zo kutanshyiraho.”

Diane Rwigara nyuma yo gutanga ibyangombwa yasabwaga yari yavuze ko afite icyizere

AHAVUYE ISANAMU,IGIHE

Insiguro y’isanamu,Diane Rwigara nyuma yo gutanga ibyangombwa yasabwaga yari yavuze ko afite icyizere

Diane ni we mugore wenyine wifuzaga kuba umukandida perezida, avuga ko bitamushimishije ko atemerewe, “nari nzi ko uyu mwaka bazanyemerera nkiyamamaza ariko birangiye nta gihindutse.”

Ati: “[Gushaka ibyangombwa] ni igikorwa ni kiba cyafashe umwanya, imbaraga…Haba harimo igishoboro umuntu yatanze kandi gitubutse… iyo birangiye utabonye icyo wifuzaga birababaza.”

Ku rubuga rwa X, Diane yavuze nk’aho ko perezida uriho ari we utamushaka, arandika ati “Paul Kagame kuki utandeka ngo niyamamaze. Iyi ni inshuro ya kabiri unyambuye uburenganzira bwanjye bwo kwiyamamaza.”

Perezida Paul Kagame ntacyo yavuze ku byatangajwe na Diane Rwigara, Kagame kandi na we ni umukandida ku mwanya asanzweho wa perezida wiyamamariza manda ya kane.

Source

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *