Diane Rwigara avuga ko ubu ataramenya neza niba azongera akiyamamaza mu myaka itanu iri imbere kuko “haracyari igihe”, gusa avuga ko hagati aho azakomeza ibikorwa bya politike.
Ati: “Nubwo bigoye cyane gukorera politike mu Rwanda ariko nzakomeza uko nshoboye kugeza igihe ibyo twifuza nk’Abanyarwanda tubigezeho, abantu babone amahirwe angana yo kugaragaza ibitekerezo byabo, bamwe muri twe tubone uburenganzira bwacu bwo gukora politike mu gihugu cyacu.”
Abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko gukora politike itandukanye n’iy’ishyaka riri ku butegetsi bitihanganirwa mu Rwanda, ndetse ko urubuga rwa politike yisanzuye rufunze.
Leta ivuga ko nta muntu ubuzwa gukora politike mu bwisanzure, ndetse raporo y’umwaka ushize y’ubushakashatsi bw’ikigo cya leta cy’imiyoborere (RGB) ivuga ko uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure by’abaturage buri ku gipimo cya 88%.
‘Sinitandukanyije n’umubyeyi wanjye’
Mu cyumweru gishize Diane Rwigara yanditse ubutumwa kuri X bwatumye bamwe bavuga ko yitandukanyije n’umubyeyi we, nyuma y’ibiganiro yari aherutse gutanga kuri YouTube.
Muri ibyo biganiro Adeline Mukangemanyi – wari mu mahanga -yumvikana anenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ndetse abushinja kwica umugabo we Assinapol Rwigara mu 2015, urupfu polisi yemeje ko rwatewe n’impanuka yo mu muhanda.
Diane yabwiye BBC ati: “Ntabwo nitandukanyije n’umubyeyi wanjye, naravuze ngo “ibyo umubyeyi wanjye atangaza mu biganiro ni ibitekerezo bye bwite, njye na basaza banjye ntaho duhuriye na byo” ni ibyo navuze.
“Ibyo avuga ni ibye, ni ibitekerezo bye, na njye mfite ibyanjye, ni icyo nashatse kuvuga.”
Diane avuga ko ibyo bidasobanuye ko hari ubushyamirane mu muryango wabo, cyangwa se atewe ubwoba ko ibyo nyina yatangaje byamugiraho ingaruka aho ari mu Rwanda.
Ati: ”Ntabwo dushobora gutekereza kimwe, afite ibitekerezo bye, na twe dufite ibyacu, biratandukanye.”
Source: BBC and Rubanguka