People Salvation Movement

“Paul Kagame, kuki udashaka ko niyamamaza?” – Diane Rwigara

Diane Rwigara, umugore rukumbi wifuzaga kwiyamamariza kuba Perezida w’U Rwanda ashinja umukandida Kagame kugira uruhare mu kumubuza guhatana mu matora.

Nyuma y’aho hasohokeye urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwitoza ku mwanya wa perezida, ku rubuga rwe rwa X Diane Rwigara arabaza ati “Paul Kagame kuki udashaka ko niyamamaza?”

Akomeza agira ati: “Nyuma y’iki gihe cyose, akazi n’ukwitanga nagize, birababaje kumva ko ntari ku rutonde rw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

“Ubu bubaye ubwa kabiri unyima uburenganzira bwanjye bwo guhatana mu matora’’

x.com/IGIHE

Ku mugoroba w’ejo, komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda yatangaje urutonde rw’agateganyo ku bifuza kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi gutaha

Muri rusange hemejwe abiyamamaza batatu barimo Paul Kagame uhagarariye ishyaka FPR, Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga na we yasohotse kuri uru rutonde na Frank Habineza wamamazwa n’ishyaka riharanira ibidukikije, Democratic Green Party, na we wemejwe ku rutonde rw’agateganyo

source: Rubanguka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *