People Salvation Movement

Diane Rwigara yagejeje kandidatire ye kuri komisiyo y’amatora, kuri uyu munsi wa nyuma wo kuzitanga

Diane Rwigara anjyera kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora azaba 15 Nyakanga 2024

Diane Shima Rwigara subwambere anjyerajyeje guhatanira kumwanya wa perezida kuko muri 2017 yabinjyerageje kandidature ye ikangwa hagakurikirwa no gufungwa umwaka wose hamwe na nyina Adeline Rwigara

Diane Rwigara yaje kwakirwa na perezida wa komisiyo yamatora aho yamuhaye ibisabwa bitandukanye birimo ibaruwa itanga kandidatire,ikimenyetso kimuranga gishyirwa ku rupapuro rw’itora, umwirondoro, ilisiti y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire ye aho we yatangaje ko yatanze benshi bashoboka kugira hatazagira ikibazo kibaho akaba yatanze 974 hafi 1000, inyandiko y’ukuri, icyemezo cy’ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, Amafoto abiri magufi na fotokopi y’ikarita ndangamuntu,
Hari kandi icyemezo cy’amavuko n’icyemezo cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.

Diane Shima Rwigara atanga bimwe mubyangombwa bigize kandidatire ye

ikimenyetso kizaranga Diane Rwigara mugihe kandidature ye yemewe kizamuranga kizashyirwa kurupapuro rwitora

Hakurikiyeho gusobanurirwa uko anjyenda atanga ibisabwa icyo bamusabye abitanga kumabamusinyiye akaba yabwiwe ko bazigwaho batahita babasuzuma bose ako kanya kandi mubisabwa nubwo hari ibiburamo harimo  inyandiko y’umukandida yemeza ko nta b’ubundi bwenegihugu yari afite cyangwa yaretse ubwo yari afite n’icyemezo gitangwa na muganga wemewe.

perezida wa komosiyo yamatora (NEC) yasobanuriye Rwigara ko ibyangombwa bibura ashobora kuzabizana nyuma ntakibazo
Hakurikiyeho gusinyira ibyangombwa yatanze
Numukuru wa komisiyo yamatora arabisinyira kabyakiriye
hakurikiyeho ko Perezida wa komisiyo ya matora (NEC) ashyikiriza Diane Rwigara copy yibyo yazanye kuri komisiyo yamatora

Diane Rwigara yaje guha guha umwanya itangazamakuru kumubaza ibibazo ndetse no kubasobanurira uko urunjyendo rwe rwanjye mugushaka ibisabwa kugirango atange kandidature yuzuye

Diane Rwigara nitangazamakuru

Diane Rwigara yatangaje ko anjyereranyije na 2017 gushaka abamusinyira bitamugoye cyane nka mbere kuko mbere babangamirwaga nubuyobozi yatangarije itangazamakuru ko ariko nibabazo bitabuze ariko sicyane muribyo harimo nko gufotorwa namufashaga gushaka imikono ariko yongeraho ko akurikije na 2017 harimo itandukanira kandi ryiza.

Yongeyeho ko politike ye yerecyeranya nubukungu bwigihugu cyacu ko nkuko u Rwanda rufite imihanda myiza ninyubako nziza isuku mugihugu ko aribyo kwishimira ariko yongeraho ko uko hubatse ibintu ari nako hagomba kubakwa abantu nkuko yabivuze ubwo yashakaga kwiyamamaza muri 2017 ubwo byarangiye kandidatire ye itemewe mumagambo ye nkuko yabyivugiye “politike yanjye iribanda kugira umunyarwanda wihagije mubiribwa, ufite aho aba, ufite aho ataha, ushobora kohereza abana kwishuri ntaguhangayika kwinshi, umutekano wigifu nimibereho mbere yibindi byose

abajijwe numunyakuru ukuntu opozisiyo mu Rwanda ayibona yasubije ko urebye ntabwisanzure bwinshi buhari kugira ngo umuntu yinjire mubikorwa bya politike bya opozisiyo bitaba byoroshye ariko yongeraho ko akurikije no muri 2017 hari ikiyongereyeho

umunyamakuru amubajije kuba ari we mukandida uhagarariye abagore undi kuruhande yahise yungamo aramubaza atarasubiza koko niba ahagarariye abagore yasubije avuga ko ahagarariye abanyarwanda ariko yongeraho ko haraho igihugu cyacu cyateje imbere abagore kandi ari byiza ko ariko ikibazo kiba iyo utari mwishyaka ritavuga rumwe nubutegetsi akoresheje amagambo yigifaransa yavuze ko “tes droits sont bafoués tes droits sont violés” mukinyarwanda yasobanuye ko yavugako uburenganzira bwawe butubahirizwa

ikindi yongeyeho nuko afite ikizereko ko kandidature ye izemerwa akiyamamaza kandi kwiyamamaza bikazajyenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *