People Salvation Movement

Ubushinjacyaha bwasobanuye mu mizi ibihuha, imidugararo n’ibindi burega ba Rwigara

Mu rubanza ruregwamo Nshimiyimana Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara bakekwaho ibyaha birimo guteza imidugararo cyangwa imvururu bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, Ubushinjacyaha bwasobanuye imikorere y’ibyaha birimo ibikekwa ko Adeline Rwigara yakoze aganira n’abantu bane baregwa muri uru rubanza bari hanze y’igihugu.

Rwigara na Nyina mu rukiko mu kwezi kwa gatanu ubwo baheruka mu rukiko

Rwigara na Nyina mu rukiko mu kwezi kwa gatanu ubwo baheruka mu rukiko

Muri gitondo urukiko rukuru ruburanisha uru rubanza ruregwamo Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, rwabanje kumenyesha impande zombi ko abantu bane bahamagajwe nk’abaherereye ahantu hatazwi banze kwitaba urukiko.

Mu cyumba cy’iburanisha uyu munsi harimo abantu bacye, barimo abo mu muryango w’abaregwa.

Adenine Rwigara yambaye ikanzu ndende igera ku bitsi yo mu ibara ry’iroza, n’isaha y’umukara ku kaboko k’imoso n’impeta y’isezerano, n’inkweto ndende z’igitare mu gihe umukobwa we na we yambaye ikanzu ndende y’abagororwa batarakatirwa, amaherena magufi, n’inkweto ndende za kaki

Ubushinjacyaha bwavugaga ko kubura kw’abo mu muryango wa Rwigara bari hanze ari inzitizi ku rubanza, barimo; Jean Paul  Turayishimiye, Gwiza Thabita Mugenzi, Xaverine Mukangarambe na Edmond Bushayija alias Sacyanwa.

Diane na nyina baregwa ibyaha bitandukanye birimo guteza imvururu muri rubanda no gukwirakwiza bihuha byangsha abaturage ubutegetsi buriho.

Mu iburanisha riheruka hari habaye impaka zishingiye kuri bariya bantu bane baregwa hamwe na ba Rwigara ariko bakaba bataritaba urukiko, ababuranyi bombi basaba urukiko gusuzuma niba bahamagazwa nk’abaherereye ahatazwi cyangwa imanza zigatandukanywa.

Mu iburanisha rya none urukiko rwatangiye rwibutsa ko bariya bantu bahamagajwe nk’abaherereye ahatazwi ariko batitabye Urukiko.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Nshimiyimana Diane Rwigara avuga ko urubanza rw’umukiliya we rwatandukanywa na bariya bantu kuko we ibyo aregwa yabikoze ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu.

Avuga ko byumwihariko icyaha k’inyandiko mpimbano akihariyeho bityo ko atakiburana ari kumwe na bariya bantu.

Ubushinjacyaha buvuga ko uru rubanza rutatandukanywa kuko ibyo baregwa babifatanyije.

Umushibjacyaha yagarutse kuri bimwe bashingiraho barega Diane, avuga ko ubwo yatangizaga Mouvement yo Kurwanya ubutegetsi buriho, umubyeyi we yavuganaga na bamwe muri bariya bantu biyise amazina arimo Nzobe na Mukobanyi ngo aba ababwira ko Diane ari mu gikundi kimwe na bo muri ibyo bikorwa.

Urukiko rugiye kwihererera ngo rufate umwanzuro kuri izi nzitizi niba urubanza rwa Diane rwatandukanywa n’urw’aba bantu bahamagajwe nk’abaherereye ahatazwi ntibanitabe urukiko.

 

Urukiko rwanzuye ko Diane Rwigara adatandukanywa n’abo rwahamagaje badahari

Urukiko rutesheje agaciro ikifuzo cy’uwunganira Diane, rutegeka ko akomeza kuburana ari kumwe na bariya bantu.

Urukiko ruvuga ko Diane Rwigara na bariya bantu bahuriye ku cyaha cyo guteza imidugararo muri rubanda bityo ko batabatandukanya.

Umucamanza avuga kandi ko Me Buhuru wari watanze kiriya kifuzo atagaragaje ingaruka byagira ku mukiliya we mu myiregurire kuko we aburana ahari.

 

Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara batangiye kuburana mu mizi

Abaregwa batari babanje guhamagazwa n’urukiko, bahamagajwe babazwa niba baburana bemera ibyaha, maze bavuga ko batabyemera.

Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ibyaha biregwa Adeline Rwigara, buvuga ko Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda agamije gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, yagikoze mu majwi 75 yagiye yoherereza bariya bantu bane baregwa hamwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ziriya ‘Audios’ buzifata nk’imbwirwaruhame (discours) zitangiwe mu nama.  Umushibjacyaha yifashishije itegeko ryerekeye iterabwoba, yavuze ko ingingo ya gatatu (3) ivuga ko inama ari ibiganiro bihuje abantu babiri cyangwa benshi bari kumwe, cyangwa bifashishije ikoranabuhanga.

Icyaha cyo gukurura amacakubiri, Ubushinjacyaha buvuga ko na cyo Adeline Rwigara yagikoze mu biganiro yagiranaga na bariya bantu bane aho yababwiraga ko abantu baturutse i Burundi n’Abagogwe ari bo Leta ikoresha mu kwica abantu.

Ubushinjacyaha bukavuga ko iri ari ivangura rishingiye ku nkomoko no ku bwoko.

 

Hari ibyo Ubushinjacyaha bwavugaga, Adeline akazunguza umutwe ko yabivuze

Umushinjacyaha agaruka kuri ziriya audios Adeline Rwigara yohererezanyaga na bariya bantu bane, yavuze ko ku wa 26 Nzeri 2016 yavuganye na Edmon bahimbye Sacyanwa, avuga ko abahutu n’abatutsi badafite yesu ari satani, ndetse ko hari abatutsi bari kwica bene wabo babakubita udufuni.

Umushinjacyaha avuga ibi, Adeline Rwigara yazunguzaga umutwe anavuga yiyongorera agira ati ‘narabivuze’, Me Gatera Gashabana akamukomakoma ku kaboko amubuza kwitwara uko.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko tariki ya 08 Ukwakira 2016, Mukangemanyi Adeline Rwigara yoherereje izindi Audios asaba bariya baba hanze ko bazajya kuri RFI no ku Ijwi ry’america bakavuga ko ibibi biriho bikorera mu Rwanda ngo kabone n’ubwo batari kubibonera ibimenyetso.

Ngo icyo gihe yavugaga ko bagenda bavuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda ari bwo bwishe Jean de Dieu Mucyo wari Senateri, Rwabukamba na Mirimo.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ibyo burega Nshimiyimana Diane Rwigara uregwa guteza imvururu cyangwa imidagararo muri Rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, ngo yabinyujije mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Ngo tariki ya 20 Werurwe 2017 yavuze ko abanyarwanda bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo baterwa n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi birimo kwimurwa mu byabo bahawe ikiguzi gito, ngo n’abicwa ntibagire gikurikirana ndetse ko ubukungu bw’igihugu buri mu bantu bake cyane bo mu ishyaka rya FPR.

Buvuga ko tariki ya 04 Nyakanga 2017, Diane Rwigara yakoresheje ikindi kiganiro n’abanyamakuru akavuga ko FPR iri gucuruza abanyarwanda. Umushinjacyaha ati  “Umuntu yakwibaza ngo umuntu aba igicuruzwa k’ishyaka ate?”

Ubushinjacyaha buvuga ko muri ibyo biganiro yahamagariraga Abanyarwanda ko igihe kigeze cyo kurwanya ubwo butegetsi yitaga ko bukandamiza abaturage, bukavuga ko nta kindi yakoraga atari ugukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho kuko ibyo yavugaga byose bihabanye n’ukuri kandi abyifashisha mu kwambika isura mbi Leta.

Diane Rwigara kandi aregwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kuba umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu gushaka imikono 600 y’abamushyigikiye, Diane yagiye asinyira abantu barimo abapfuye n’abari hanze y’igihugu, bityo ko ziriya mpapuro yazikoze akanazikoresha.

Abunganira abaregwa bavuze ko hari ibintu bishya Ubushinjacyaha bwazanye muri uru rubanza birimo nka kiriya gisobanuro k’inama, bityo ko bakeneye umwanya wo kubikoraho ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo na bo bazane ibisobanuro bishingiye ku bumenyi.

Iburanisha ryimuriwe tariki ya 24 Nzeri uruhande rw’uregwa rugira icyo ruvuga ku bisobanuro by’ubushinjacyaha ku kirego cyabwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *