People Salvation Movement

HRW irasaba u Rwanda gukuraho ibirego bishinjwa ba Rwigara no gufungura izindi mfungwa

Human Rights Watch iravuga ko mu gihe irekurwa ry’imfungwa riheruka mu Rwanda rishobora kuba ari ikimenyetso cy’igika gishya no gufungura urubuga rwa politiki, hari ibindi bikenewe gukora mu kugaragaza ko koko hari impinduka. Yaboneyeho gusaba ko ibirego bishinjwa Diane Rwigara na nyina bikurwaho ndetse n’izindi mfungwa za politiki ziri mu magereza zigafungurwa. Ni mu gihe u Rwanda rushimangira ko nta mfungwa za politiki zihari.

Nyuma y’umwaka usaga muri gereza, Urukiko Rukuru mu Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo Diane rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline Rwigara ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali nta burenganzira bafite mu gihe ibirego bashinjwa bikomeje.

Batawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma y’igihe gito Diane rwigara yangiwe kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Kanama 2017. Irekurwa ry’agateganyo ryabo kandi ryaje rikurikira irekurwa ry’imfungwa zisaga 2000, zirimo Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Human Rights Watch ikaba ivuga ko ibi byakozwe mu gihe u Rwanda rurangajwe imbere na minsitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, mu gushaka kuyobora Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, aho amatora ku buyobozi bw’uyu muryango ateganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Ukwakira mu nama yawo ibera I Erevan muri Armenia nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’uyu muryango ivuga.

Uyu muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ukaba uvuga ko igikorwa giherutse cyo gufungura imfungwa kigaragaza ko u Rwanda rushobora kuba rwaratangiye igika gishya no gufungura urubuga rwa politiki, ariko ngo hari ibindi bikenewe gukorwa mu rwego rwo kugaragaza impinduka za nyazo.

Icya mbere HRW isaba Guverinoma y’u Rwanda ni ukureka ibirego ivuga ko byihishwe inyuma n’impamvu za politiki bishinjwa Diane Rwigara na nyina, ndetse  ikarekura n’izindi mfungwa yita iza politiki (u Rwanda rwo rutemera) zisigaye muri gereza.

Icya kabiri, ngo abayobozi bakwiye guhagarika gutera ubwoba abafunguwe. HRW ikaba ikomoza ku byigeze gutangazwa n’umukuru w’igihugu akomoza ku magambo ya Ingabire Victoire wavugaga ko nta mbabazi yasabye ngo afungurwe ndetse bamwe bakavuga ko u Rwanda rwashyizweho igitutu kugirango rubafungure.

Icyo gihe ubwo yari arimo kurahiza abadepite muri manda nshya mu kwezi gushize, umukuru w’igihugu yavuze ko Ingabire akomeje kuvuga ibyo ashobora kwisanga yasubiye muri gereza, ibintu HRW ifata nko gutera ubwoba aba barekuwe.

Uyu muryango ukaba uvuga ko ibyo nibikorwa bizagaragaza ko u Rwanda rwafashe icyerekezo gishya, ko ubwisanzure bwa politiki mu gihugu ari ukuri kandi ko igihugu kiteguye kuzarinda amahame y’uburenganzira bwa muntu muri Francophonie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *