People Salvation Movement

People Salvation Movement

Mouvement Yagakiza Karubanda – Itabaza ni mouvement ishingiye kukuri kandi itunyura abantu bagaharanira uburenganzira bwabo mu mahoro (People Salvation Movement- Itabaza is a platform aimed to educate Rwandans to stand up for their rights, to awaken their civic rights, to fight fear, oppression and to encourage Rwandans to hold their government accountable. This platform is a place close to Diane heart to express her ideas and ideals even if the regime wants to silence her by throwing her to jail)

Dore bimwe duharanira kandi dushakako bihinduka mu Rwanda

Politiki idaheza, iha buri wese uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo bye, ishingiye cyane cyane mu bitekerezo biturutse mu baturage bigamije kubaka.

– Buri munyarwanda wese hatitawe kucyo yaba aricyo cyose, afite uburenganzira mu       miyoborere y’igihugu cye.

– Buri munyarwanda wese agomba kugaragaza ibitekerezo bye bigamije kubaka, agatinyuka akavuga ukuri kandi ntabizire. Kutumva ibintu kimwe na leta ntabwo byagombye kuba icyaha gikwiye gutuma umuntu ahohoterwa. Nta terabwoba uwavuze ibitagenda akwiye gushyirwaho cyangwa ngo agire ibindi bikorwa bibi akorerwa.

– Guhindura imikorere y’urwego ruhagarariye abaturage cyangwa inteko ishingamategeko, igategura amategeko ajyanye n’imibereho y’abaturage, ikakira ibitekerezo byabo ntikorere mu kwaha kwa Guverinoma, ahubwo ikagira ububasha bwo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma na Perezidanse.

Ubukungu bushingiye ku mahirwe angana kuri buri wese, buri mwenegihugu abigizemo uruhare; ubwisanzure mu gukora no kubona amasoko.

– Ubukungu bw’u Rwanda burazamuka, nyamara umubare w’abakene ukiyongera, ibi biterwa ahanini no kwiharira amasoko kwa bamwe no guhabwa amahirwe atangana bitewe n’abifite bari mu gatsiko.

– Abanyarwanda bagomba guhabwa amahirwe angana ku murimo kandi no ku masoko y’ibyo bakora cyangwa bacuruza.

– Buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kubyaza umusaruro imitungo ye bitamusabye kwishyingikiriza undi cyangwa kwigura. Ntabwo leta cyangwa ishyaka runaka rikwiye kuvuga ko nudakorana naryo uzahomba cyangwa ngo bikugireho izindi ngaruka mbi.

– Umuntu yatunze ubutaka mbere yuko Leta ibaho. Niyo mpamvu ubutaka bukwiye kuba umutungo w’umuturage aho kugirango abukodeshe na leta ahubwo bukamufasha gutanga imisoro itunga ubuyobozi, igakora n’ibikorwa remezo.

Imibereho ishingiye ku burenganzira, uburinganire n’iterambere rya buri wese.

– Umunyarwanda wese akwiye guhabwa uburenganzira n’uburinganire mu kuvuga no gukora icyo aricyo cyose kigamije iterambere ariko kitabangamiye bagenzi be.

– Kuzamura imyumvire y’abanyarwanda, buri wese akagira uruhare mubyo asobanukiwe neza kandi yemera. Urugero: abatutrage benshi ntibazi ko imisoro batanga ariyo itunze abayobozi bacu.

– Nta munyarwanda ukwiye gukomeza kubaho adafite aho aba, ibimutunze, ativuza, atambara, umwana atagana ishuri.