Isi tuzayisiga uko twayisanze ? Isi twayisanze uku cyangwa twarayihinduye.Tariki 21 Nyakanga 2017 nibwo umuryango wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol wishyize mu maboko y ’Imana babonye bafungiwe uruganda rwabo rw’itabi rukorera mu gace kahariwe inganda mu myaka yashize.
Amakuru akimara gusakara ko uruganda rwa Rwigara rufunzwe twagerageje gushaka abashinzwe inganda ngo tubabaze impamvu banga ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umuteakano wabo ariko badutangariza ko twabaza abo mu misoro nabo banga kugira icyo batangaza. Ikindi twabashije kubwirwa nabamwe mu bizerwa ba Leta ngo inganda zose zarimuwe bo banga kurwimura.
Umuryango wa Rwigara wo ntabwo wemeranya nabo bavuga ko banze kwimura uruganda ahubwo ngo barabananije.
Umuryango wa Rwigara wo uratangaza ko amabanki yose bakorana yatswe amafaranga yari ababikiye kongeraho ko bishyuzwa miliyali esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.Ibi bivugwako byaba bishingiye ku misoro bafitiye Leta.
- Umuryango wa nyakwigengera Rwigara[photo arichieves]
Umuryango wa Rwigara wo ukavuga ko batananiwe kwishyura ngo ni uko batishyujwe. Shima Diane Rwigara yatanze ibyangombwa byo gushaka kuyobora u Rwanda biza kugaragara ko bitashoboka kubera kutuzuza imikono yari iteganijwe. Tariki ya 14 Nyakanga 2017 nibwo Shima Diane Rwigara yatangije P.S.M Itabaza.
Abakurikiranye Itabaza rya Diane bavuga ko ryaba rishobora kuba nyirabayazana w’ibi bibazo nibitaraza bikaba byazaziraho. Itabaza risobanura byinshi ,kandi mugihe byakomeza gutya n’umutungo wose wazatezwa cyamunara.Inshuti ya politiki ibahe ?umwanzi wa politiki abahe ? Ibihe byose biba kimwe kuri buri wese utuye isi. Tubitege amaso.
Source ingenzinyayo