People Salvation Movement

Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra urubanza rwa ba Rwigara

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda Faustin Nkusi avuga ko ikemezo cyo kuzajuririra kugira abere Adeline Mukangemanyi Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bakiretse. Ngo ni inama bagiriwe na Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye.

Ubushinjacyaha bukuru bwahagaritse ibyo kujuririra ibyo kugira abere Adeline Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara

Nyuma y’uko ikemezo cy’urukiko gitangajwe mu mpera za 2018, umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yabwiye itangazamakuru ko urwego ayoboye ruzajuriria kiriya kemezo.

Nkusi ati: “ Twari twiteguye kujurira ariko twasanze hari ibyo itegeko nshinga ritatwemerera kandi tubigirwamo inama na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Johnson Busingye bityo turabihagarika.”

Minisitiri Busingye yemeje ko koko basanze nta nyungu Leta yakura mu kujuririra kiriya kemezo avuga ko byaba byiza birinze kubikora kugira ngo bitazapfusha ubusa umutungo wa Leta.

Ati: “ Ibyo urukiko rwemeje birahagije urebye uko ibintu byagenze. Nta mpamvu yo gusesagura umutungo wa Leta kandi hari ibindi bifitiye abaturage akamaro wakoreshwamo.”

Ingingo ya 145 y’Itegeko nshinga ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 ivuga ko ku byerekeye kujuririra ibyaha, Minisitiri w’ubutabera ari we ugena umurongo wabyo, mu nyungu rusange z’abaturage, akawumenyesha umushinjacyaha mukuru undi nawe akawukurikiza.

Adelini Mukangemanyi Rwigara na Diane Rwigara bagizwe abere ku byaha birimo gushishikariza abaturage kwanga ubutegetsi buriho, guteza imvururu muri rubanda  no gukurura amacakubiri.

The New Times

UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *