Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi Diane Rwigara yashimiye abamubaye hafi mu gihe cy’ umwaka we na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara bamaze muri gereza.
Urukiko rukuru nirwo ruherutse gutegeka ko Diane Rwigara na nyina barekurwa by’ agateganyo bagakurikiranwa badafunze ariko ntabwo bemerewe gusohoka igihugu.
Mu butumwa , uyu mukobwa w’ imyaka 37 yashyize kuri Twitter yagize ati “Ndabashimira mwe mwese mwitanze mukadushyigikira ubutaruhuka mu gihe cy’ umwaka ushize. Nubwo urugamba rutararangira nifuje gufata aka kanya ngo mbashimire imbaraga mwakoresheje mu kumenyekanisha ikibazo cyacu. Byankoze ku mutima cyane”
Uyu mukobwa w’ umunyemari nyakwigendera Assinapol Rwigara, umwaka ushize niwe mugore rukumbi wari wifuje guhangana na perezida Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihugu. Komisiyo y’ amatora yavuze ko atabashije kuzuza ibisabwa , kuko ngo mu gushaka imikono isabwa ushaka kwiyamamaza yasinyishije abapfuye.
Mu gihe yashakaga kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ye yambaye ubusa, Diane avuga ko aya mafoto ari amakorano yashyizwe ahagaragara n’ uwo bari bagiye guhangana mu matora ngo amuce intege. Umuvugizi w’ ishyaka FPR – Inkotanyi yigeze kubwira CNN ko ayo mafoto atari FPR yayakwirakwije.
Muri Nzeli 2017 nibwo Adeline Rwigara , n’ abakobwa be babiri, Diane Rwigara na Anne Rwigara batawe muri yombi. Anne Rwigara yarekuwe bidatinze ari Diane Rwigara na nyina barekurwa by’ agateganyo mu Ukwakira 2018.
Diane Rwigara mu byaha akurikiranyweho harimo gukoresha inyandiko mpimbano agahurira n’umubyeyi we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki 7 Ugushyingo 2018.