People Salvation Movement

Diane Shima Rwigara yise komisiyo y’amatora komisiyo y’itekinika ry’amatora

Komisiyo y’amatora yavuze ko impamvu Diane Shima Rwigara yangiwe kwiyamamaza harimo kuba yarakoresheje zimwe munomero z’irangamuntu z’abantu bapfuye, yongeraho ko atatanze imikono y’abamushyigikiye igera ku iteganywa n’itegeko ariyo magana atandatu, Diane Rwigara we yavuze ko ibi byose ari ugutekinika kuko yatanze imikono irenga magana atandatu avuga ko we atakita iyi komisiyo komisiyo y’amatora abubwo ko ari iyi tekinika ry’amatora.

Yagize ati, “ kubwanjye ntabwo nkiyita komisiyo y’amatora ahubwo nyita komisiyo y’itekinika ry’amatira twatanze ibisabwa ndetse turanabirenze ariko kuko batari bubone icyo batubwira batekinika ibyo batubeshya, nk’indangamuntu z’abapfuye bavuga banatanze mu itangazamakuru ntizihura n’izo dufite uturere bavuga ko dufite ibibazo ntibigeze batutugaragariza ubwo basohoraga urutonde rw’agateganyo ntabibazo byari birimo.”

Aha yongeye ko politike yo gutekinika irambiranye avuga ko aho kugirango inararibonye zishake icyakemura inzara n’ubukene buri mu gihugu bahugira mugushakira ibyaha Diane.

Yagize ati, “Politiki yo gutekinika irarambiranye. Aho gushakisha ingamba zirandura inzara n’ubukene mu gihugu, ugasanga abakiswe impuguke bahugiye mu gucura ikinyoma ngo cy’uko Diane yasinyiwe n’abapfuye ! Jye ngasanga umuntu wenyine ufite ububasha bwo kubona signature n’icyangombwa cy’uwapfuye, ari ufite ububasha bwo kwica no gushimuta”.
`
Yakomeje avuga ko ibi ari uKurangaza rubanda ngo batamenya ibyo bari gutekinika avuga ko nawe atabarenganya ko ngo bakora icyo bategetse n’ishyaka riri kubutegetsi.