People Salvation Movement

Imwe mumigabo nimigambi Diane Rwigara yiyemeje kujyana mumatora ya 2024 naramuka yemerewe kwiyamamaza

Imigambi ubu ni iyihe?

Icya mbere ni ukuzamura imibereho y’abaturage kuko mbona ari cyo cya mbere cyatuma igihugu cyacu gishobora gutera imbere.

Kureka abantu bagakora bakiteza imbere. Ikibazo cyo kubona ifunguro, kubona aho baba, kurihira abana amashuri, ibyo bibazo byose byakemuka abantu bahawe uburenganzira, bashoboye gukora imirimo ibateza imbere.

Rero mbona uyu mwaka icyo nshyize imbere ni ubukungu bw’igihugu, twakora iki kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu bugere kuri bose, ntibwiharirwe na bamwe.

Ubukungu bw’u Rwanda ibigo mpuzamahanga bigaragaza ko buzamuka neza, wowe si uko ubibona?

D R: Ibigaragara ku mpapuro n’ibiri ku rubuga hari igihe usanga harimo itandukaniro.

Yego koko usanga mu gihugu cyacu hari amagorofa maremare, hari isuku, umujyi uragaragara neza cyane kandi biba bikenewe na byo, ni byiza, ariko ugasanga hari abantu benshi bakiri mu bukene, ugasanga hari abantu benshi badashobora kugera ku byo bifuza kuko nta mikorere urebye ihagije ihari.

Kandi burya mbere yo kuvuga ibindi byose, abantu bagomba kubanza kubona ibibatunga. Tuvuga ibi bya politike n’ibindi ariko ibyo byose ntiwabivuga utariye. Ni yo mpamvu icyo nshyize imbere ari ukuzamura imibereho y’abaturage mbere na mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *