People Salvation Movement

‘Kuba maze igihe kirekire ntavuga, ntagaragara, si uko nari nicaye’ Ikiganiro na Diane Rwigara

Mu 2017 Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza kuba perezida
Mu 2017 Diane Rwigara yashatse kwiyamamaza kuba perezida

Mu myaka irindwi ishize kandidatire ye yaranzwe kuko itari yujuje ibisabwa nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze, ubu Diane Shima Rwigara yabwiye BBC ati: “Ndabyizeye ko bazemera iyi nshuro.”

Abakandida ku mwanya wa perezida wa repubulika n’abadepite ubu barimo kugeza ibisabwa kuri komisiyo y’amatora mu Rwanda, mbere y’amatora ateganyijwe hagati muri Nyakanga (7).

Uretse Perezida Paul Kagame, abandi bitezwe gutanga kandidatire zabo barimo na Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Diane Rwigara, n’abandi bakandida bigenga.

Yemerewe, Diane yaba ari umwe mu bagore bacye, cyangwa wenyine, bashobora guhatanira umwanya wa perezida w’u Rwanda muri aya matora, ndetse wo ku ruhande rutavuga rumwe na leta.

Kuki wongeye kugerageza kwiyamamaza nanone?

Diane Rwigara (D R): Nuko nari ngifite ubushake, nubwo 2017 bitagenze uko nabyifuzaga, numvaga nshaka kongera nkagerageza.

Nkunda politike kuva kera kandi ni n’amahirwe menshi gukora icyo ukunda, nubwo uhuriramo n’ibibazo byinshi.

Imigambi ubu ni iyihe?

D R: Icya mbere ni ukuzamura imibereho y’abaturage kuko mbona ari cyo cya mbere cyatuma igihugu cyacu gishobora gutera imbere.

Kureka abantu bagakora bakiteza imbere. Ikibazo cyo kubona ifunguro, kubona aho baba, kurihira abana amashuri, ibyo bibazo byose byakemuka abantu bahawe uburenganzira, bashoboye gukora imirimo ibateza imbere.

Rero mbona uyu mwaka icyo nshyize imbere ni ubukungu bw’igihugu, twakora iki kugira ngo ubukungu bw’igihugu cyacu bugere kuri bose, ntibwiharirwe na bamwe.

Ubukungu bw’u Rwanda ibigo mpuzamahanga bigaragaza ko buzamuka neza, wowe si uko ubibona?

D R: Ibigaragara ku mpapuro n’ibiri ku rubuga hari igihe usanga harimo itandukaniro.

Yego koko usanga mu gihugu cyacu hari amagorofa maremare, hari isuku, umujyi uragaragara neza cyane kandi biba bikenewe na byo, ni byiza, ariko ugasanga hari abantu benshi bakiri mu bukene, ugasanga hari abantu benshi badashobora kugera ku byo bifuza kuko nta mikorere urebye ihagije ihari.

Kandi burya mbere yo kuvuga ibindi byose, abantu bagomba kubanza kubona ibibatunga. Tuvuga ibi bya politike n’ibindi ariko ibyo byose ntiwabivuga utariye. Ni yo mpamvu icyo nshyize imbere ari ukuzamura imibereho y’abaturage mbere na mbere.

Nyuma ya 2017 no kuva muri gereza mu 2018, Diane Rwigara ntiyakunze kugaragara muri politike kugeza vuba aha yongeye kuvuga ko aziyamamaza

AHAVUYE ISANAMU,DIANE RWIGARA

Insiguro y’isanamu,Nyuma ya 2017 no kuva muri gereza mu 2018, Diane Rwigara ntiyakunze kugaragara muri politike kugeza vuba aha yongeye kuvuga ko aziyamamaza

Wari umaze igihe utaboneka muri politike, kumvisha Abanyarwanda imirongo yawe bizakorohera?

D R: Nibaza ko bitazangora kuko iyo usobanuye ikintu neza umuntu aracyumva, kandi burya iyo igihe kigeze ko abantu bumva ikintu baracyumva, ushobora no kugisobanura igihe kirekire ariko iyo igihe kitaragera ko ibintu bijya mu bikorwa ugasanga ntacyo bitanze.

Kuba maze igihe kirekire ntavuga, ntagaragara, si uko nari nicaye ahubwo ni uko rimwe na rimwe ari byiza guceceka ugatuza, ukiga ikibuga, kuko burya nubwo tuba dusaba abandi guhinduka, nubwo tuba dusaba leta yacu kugira ibyo ihindura, burya n’umuntu ku giti cye haba hari ibyo akeneye guhindura.

Mbese ubusanzwe Diane akora iki, umwuga we ni uwuhe?

D RMbere y’uko ninjira mu bikorwa bya politike nakoraga ibaruramari na ‘finance’, urebye nakoze muri ‘business‘ muri rusange, ariko nkuko nabivuze, nubwo nakoraga ibyo, politike narayikundaga cyane.

Ibyo (ibaruramari na ‘finance’) hashize igihe ntabikora, hari ibintu nari mpugiyeho ntakeneye gusobanura.

Ariko nkuko nabivuze akenshi nabaga nkurikira ibibera mu gihugu hari n’ibindi ndimo birimo no kwiyubaka ku giti cyanjye.

Diane Rwigara avuga ko afite icyizere ko kuri iyi nshuro kandidatire ye izemerwa

AHAVUYE ISANAMU,AFP

Insiguro y’isanamu,Diane Rwigara avuga ko afite icyizere ko kuri iyi nshuro kandidatire ye izemerwa

Hari abahuza urupfu rwa papa wawe no kwinjira kwawe muri politike, ni byo?

Assinapol Rwigara, wari umunyemari uzwi cyane mu Rwanda, yapfuye mu 2015, leta yavuze ko yishwe n’impanuka yo mu muhanda mu mujyi wa Kigali, naho umuryango we uvuga ko yishwe nkana mu buryo bwateguwe.

D R: Nk’uko nabivuzeho mbere, nkunda politike kuva kera, gusa ntabwo nigeze nyinjiramo, ntabwo nari narashoboye kuyinjiramo, rero sintekereza ko umuntu yafata icyemezo cyo kwinjira muri politike n’ibibazo bibamo kubera iyo mpamvu gusa, yego n’iyo mpamvu ntiyabura kuko nakundaga umubyeyi wanjye cyane, urupfu rwe rwaratubabaje cyane, ariko ntabwo ari jye wa mbere wagize ibyago nk’ibyo, rero kuki abandi bo batigeze binjira muri politike? Ubwo ni ukubera ko atari yo nzira yabo.

Rimwe na rimwe kugira ngo winjire muri uwo muhamagaro wawe haba imbarutso, n’iyo itaba iyo wenda y’umubyeyi wanjye, hari kuba n’ikindi kuko ni ikintu cyari kindimo kuva kera.

Navuga ko urupfu rw’umubyeyi wanjye rwatumye mfungura amaso ku bintu byinshi, runafungura icyari kindimo, rwampaye imbaraga zo gukora icyari kindimo kuva kera nari narabuze imbaraga zo kugikora.

Nta mpugenge ufite ko kandidatire yawe izongera ikangwa?

D R: N’ubushize nari nzi ko bazayemera, kuko nashyizemo imbaraga nyinshi ngo yemerwe, nagerageje kuzuza ibisabwa byose, nako nari nanabirengeje, uretse yuko nyine byarangiye itemewe.

Kuvuga ko hari icyahindutse buriya tuzabimenya, tuzabireba. Abagenga urubuga rwa politike ni bo bazi niba hari icyo bazahinduraho.

Ariko nubwo mfite icyizere hari igihe nibaza nti ‘bashobora no kutanyemerera nk’ubushize’, ariko ndabyizeye ko bazemera iyi nshuro.

Source

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *