Umwari Diane Rwigara yagiranye ibiganiro na CNN World – Murasanga hasi bimwe mu biganiro bagiranye .
Abavandimwe ba Diane Rwigara Anne na Arioste aho bari bari mugipangu kiza kigezweho basobanuye bihagije
Diane Rwigara igihekinini yabaye hanze kuba hanze muri Calfornia ariko agakunda kuza mu Rwanda i Kigali. Ifoto imanitse mu cyumba cy’uruganiriro irerekana Diane Rwigara arimo aseka afashe ku rutugu rwa se. Kimwe nk’umubyeyi we Rwigara Assinapol, Diane akunda ubucuruzi bakaba bari bashyigikiye cyane Kagame. Uko yabonaga imihanda isukuye, umujyi wa Kigali usa neza yibwiye ko koko uko u Rwanda baruvuga ari igihugu k’ibitangaza
Ariko aho agereye mu Rwanda yabonye ibitandukanye n’ibyo bavugaga.
Mu mwaka wa 2015, Rwigara yagarutse mu Rwanda avuye Calfornia muri leta z’unze ubumwe z’Amerika nyuma y’uko ise apfa azize ipanuka y’imodoka mu buryobwa amaherere. Raporo ya polisi yavuze ko umushoferi warutwaye ikamyo yagonze imodoka Rwigara Assinapol yaratwaye bimuviramo gupfa. Ariko umuryango wa Rwigara wo ukavuga ko abo mu gatsiko ka Kagame batoteje Rwigara Assinapol wari umucuruzi ukomeye cyane mu myaka ya 1990. Kagame yaje gutegeka ko bamwica nyuma yo kwanga ko bafatira imitungo ye.
Umuryango wa rwigara wandikiye Kagame umubwira ko Rwigara atazize impanuka y’imodoka ahubwo ko yishwe. Bamusaba ko hakorwa iperereza kuri urow rupfu rw’umubyeyi wabo.
Anne yaravuze ati “Baraza bagatwara ibyawe byose waruhiye ubuzima bwawe bwose”
“Igikurikira wisanga bwabucuruzi ntabwo ugifite ahubwo ubakorera baba bakugiriye neza bakbukwirukanami”
Polisi y’igihugu cy’u Rwanda, Ibiro bya Perezida na FPR byanze gusubiza ibibazo bya CNN
Anne Rwigara areba hanze aho irembo ry’icyuma riri.
Hari imodoka ebyiri zihahagaze zicunga urugo rwa Rwigara. Anne na Arioste bavuze ko ari imodoka zo muri guverinoma zishinzwe kubacunga.
Muri uyu mwaka wa 2018 World bank yasohoye raporo mu byerekeranye n’ubucuruzi ishyira u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu byashorwamo imari muri Afurika ya Sahara y’amajyepfo maze iruha umwanya mwiza mu bihugu birangwamo ruswa nkeya muri Afurika.
Abavandimwe ba Diane Rwigara bavuze ko igihe Diane yashatse kumenya iby’urupfu rwa se yabonye irindi shusho ritandukanye n’iryo yarafite. Ibi bikaba byaramukanguye mu rugendo rwe muri politiki
Anne yavuze ko Diane yakomoje k’umfu nyinshi z’amayobera no kw’ibura ry’ab’abacuruzi benshi , abanyamategeko, abanyamakuru na bamwe mu bari bashinzwe iperereza, ibi bikaba byaravuzweho n’umuryango uharanira ikiremwa muntu.
Polisi y’u rwanda, ibiro bya perezida bikaba bitaragize icyo bitangaza kuri ibyo byose.
Mu rugendo rwe rwo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida , Diane yatembereye hanze ya Kigali aho abanyarwanda babayeho mu bukene bukabije. Urubyiruko rwahise ruyoboka Diane mur giturage aho Eric yahise yiemeza kumushakira imikono yasabwaga kugira ngo ashobore kwiyamamaza.
Amana yakoraga yabaga arimo urubyiruko n’abanyamakuru. Ibyo byose byahangayikishije abategetsi bamwe.Ibyo byavuzwe n’umuryango we n’abanyamakuru bari muri izo nama
Anne yaravuze ati “Byari biteye ubwoba uburyo yarimo ashyira igihugu hanze avuga ibibi bikiberamo” Yongeyeho avuga ko urwo rubyiruko rwibonaga mur Diane
“Diane yavugaga ibintu byose ubutegetsi bwahishaga amaso y’indorerezi harimo inzara , gutoteza, n’ibindi. Yabonaga uburyo babaye niyo mpamvu bashakaga kumushyigikira. Abantu benshi bari bamaze kumva ko bikabije biyemeza kumukurikira ko ari ugupfa no gupfa.
Anne yavuze ko Diane Rwigara yari azi neza ko guhangana na Kagame ari ukwiyahura kuko politikiyari ihari kwari kwicana no gufunga abavuze ibinyuranye n’ubutegetsi buriho. Ariko Diane yiyemeje guhangana nabyo. Diane amaze kubwira umuryango we ko aziyamamaza ku mwanya wa perezida bahise babirwanya kuko bari bahangayikishijwe n’umutekano we ndetse ejo hazaza he.
Diane yarabasubije ati “ubu se ni ubuzima? Muratekereza ko muriho?